Ubusanzwe haba hano mu Rwanda ndetse no ku isi yose usanga ku munsi w’ibyago byo kubura umuntu aribwo umuryango wicara ukagena ibintu byose bikenewe mu muhango wo gushyingura harimo no kugena aho aza gushyingurwa. Mu kagali ka Gatobotobo ho mu murenge wa Mbazi biyemeje kwigurira irimbi hafi yabo, aho baca buri muturage amafaranga ibihumbi bibiri na Magana atanu (2500 FRW) byo kwigurira ikibanza ; twabyita kwiteganiriza aho umuntu azashyingurwa mu gihe azaba yitabye Imana.
Ubwo twageraga ku biro by’akagali ka Gatobotobo twasanze kandi bari mu gikorwa cyo kujonjora abakwiye kujya mu byiciro by’ubwishingizi mu kwivuza (Mutuelle de Santé) maze dushaka kumenya uko abaturage bitwara muri ibyo bikorwa byombi urebye usanga bihabanye. Bamwe bemeza ko byari bikenewe ko babona aho gushyingura hafi, abandi nabo bati "ntibyari bikwiye kudusaba amafaranga ya mituweli n’ayo kugura irimbi icyarimwe kuko ntibijyanye".
Ubwo twegeraga umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Gatobotobo, Bwana Kabera Jérémie yabidusobanuriye muri aya magambo : " nibyo koko hari abaturage batabyumva ariko ni bake, kuko twajyaga gushyingura i Ngoma ugasanga ari kure maze abaturage bitorera itegeko ryo kugura hafi kandi twatangiye kuhashyingura tutaranahishyura."
Yakomeje agaragaza ko bifitiye abaturage akamaro kuko ngo kuva i Mbazi bakajya gushyingura i Ngoma habaga ari kure cyane kandi bihenze kurusha 2 500 baca buri muryango binyujijwe mu midugudu irindwi igize ako kagali. Yongeyeho ko iyo babonye umuntu atayabona bamwihorera, gusa ngo bafite ibyo bagenderaho mu kwemeza abantu batazayishyura.
Twabibutsa ko kandi uretse gahunda za mituweli, no mu zindi gahunda zigenewe abaturage bicara hamwe bagategurira hamwe ibyo bazageraho, uruhare rw’ ubuyobozi rukaba urwo gukangurira abaturage kwitabira gahunda zose zabagirira umumaro.

Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire