mardi 26 juillet 2011

Ibintu bitanu bishobora kukwereka ko umukobwa arimo kukureshyaIbintu bitanu bishobora kukwereka ko umukobwa arimo kukureshya

 Hari igihe abasore cyangwa abagabo batabasha kumenya umukobwa wababengutse bakibwira ko aribo babenguka gusa. Nyamara burya, abakobwa nabo barabenguka ariko uburyo bateretamo butandukanye kure n’ubw’abasore.
Muri iyi nkuru, turarebera hamwe bimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka ko umukobwa arimo kukureshya.
1. Agerageza kugusetsa
Umukobwa wagukunze ntiyifuza kukubona ubabaye n’umunsi n’umwe, bityo bigatuma yumva yakubwira amagambo agushimisha rimwe na rimwe akabikora kugira ngo akubone useka. Umukobwa nk’uyu kandi aba yumva mwakwihorera muri byenda gusetsa. Umwanditsi David Wygant mu gitabo yise “Always Talk To Strangers” avuga ko iyo akubwiye ikintu akabona utishimye cyangwa kitakunyuze ahita ahindura ibiganiro agashaka ikindi kintu gishobora kugusetsa.
Wygant kandi avuga ko umukobwa wakubengutswe agerageza gushaka utuntu dutuma muganira musa nk’abakina kugira ngo wowe musore ubone ko yagukunze kandi agushakaho ubucuti.
2. Uzumva agusabye ko musohokana
Mushobora kuba mwari inshuti zisanzwe, mukorana , mwigana se cyangwa hari ibindi bintu bibahuza , nyuma ukumva atangiye kujya agusaba ko mwasohoka mwenyine (kandi wenda mwari musanzwe musohokana ariko muri kumwe n’abandi bantu). Ikindi, niba mukorana uzatangira kubona agutegereza ngo mujyane mu kirihuko cya saa sita kugira ngo musangire. Mu minsi y’ikiruhuko (week-end) uzumva agutumiye ngo mujyane mu gitaramo cy’umugoroba; mbese azatangira kujya akubwira ibintu nk’ibyo yakabwiye umuhungu bakundana.
3. Azatangira gukoresha ibimenyetso by’umubiri
Iyo abantu bakundana cyangwa bamaze ighe baziranye hari uburyo bashobora kuvugana bakoresheje ibimenyetso, bitabaye ngombwa ko bakoresha amagambo. Aha icyo ukwiye kumenya ni uko ibimenyetso umugore akoresha byose biba bifite ubutumwa biguha.
Nubona umukubwa yinjiye ahantu uri akakwicira ijisho atavuze, akagukubita agashyi, akagukora mu mugongo ujye umenya ko hari ikintu kidasanzwe arimo kukwereka. ikindi mushobora kuba muri mu nama ukabona arakurebye akamwenyura uzahite umenya ko hari uko bimeze. Nuba nawe rero wifitiye gahunda, nakubwira iki komereza aho wibarize akazina.
4. Uzumva akubwiye ko akunda imico yawe
Umukobwa urimo gutereta umusore ntahita amubwira ko yamukunze cyangwa se amukunda ahubwo agenda abimubwira buhoro buhoro. Uti gute rero? Agenda akubwira ko akunda imico yawe, ubundi akakubwira ko akunda zimwe mu ngingo zawe (ashobora kukubwira ko akunda intoki zawe, ibirenge, amaso, inseko,…). Utabaye ikigwari cyangwa ngo ube ufite undi mukobwa mukundana uzahite utangira kureba icyo wakora mu buryo bwihuse kugira ngo utabare uwo mukobwa.
5. Azatangira kukugira inama z’ubuzima
Nuganira n’umukobwa wakubengutse uzajya wumva arimo kukugira inama z’ubuzima, akwereka icyo wakora kikakugirira akamaro n’icyo utagomba gukora. Ibi kandi ntabwo azabikora yabifatiye umwanya munini ahubwo azabikubwira igihe muri gusangira, kureba imikino cyangwa muri mu kazi kugira ngo atakurushya mu mutwe kuko ibintu nk’ibi abantu ntibakunda kubibonera umwanya kuko baba bumva ari ibintu biri bubananirize ubwonko. We rero ahitamo kujya agenda abicishamo gahoro gahoro mu gihe muri kumwe.

Huye : Abaturage bo mu kagali ka Gatobotobo bigurira imva mbere y’uko bapfa

Ubusanzwe haba hano mu Rwanda ndetse no ku isi yose usanga ku munsi w’ibyago byo kubura umuntu aribwo umuryango wicara ukagena ibintu byose bikenewe mu muhango wo gushyingura harimo no kugena aho aza gushyingurwa. Mu kagali ka Gatobotobo ho mu murenge wa Mbazi biyemeje kwigurira irimbi hafi yabo, aho baca buri muturage amafaranga ibihumbi bibiri na Magana atanu (2500 FRW) byo kwigurira ikibanza ; twabyita kwiteganiriza aho umuntu azashyingurwa mu gihe azaba yitabye Imana.
Ubwo twageraga ku biro by’akagali ka Gatobotobo twasanze kandi bari mu gikorwa cyo kujonjora abakwiye kujya mu byiciro by’ubwishingizi mu kwivuza (Mutuelle de Santé) maze dushaka kumenya uko abaturage bitwara muri ibyo bikorwa byombi urebye usanga bihabanye. Bamwe bemeza ko byari bikenewe ko babona aho gushyingura hafi, abandi nabo bati "ntibyari bikwiye kudusaba amafaranga ya mituweli n’ayo kugura irimbi icyarimwe kuko ntibijyanye".
Ubwo twegeraga umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Gatobotobo, Bwana Kabera Jérémie yabidusobanuriye muri aya magambo : " nibyo koko hari abaturage batabyumva ariko ni bake, kuko twajyaga gushyingura i Ngoma ugasanga ari kure maze abaturage bitorera itegeko ryo kugura hafi kandi twatangiye kuhashyingura tutaranahishyura."
Yakomeje agaragaza ko bifitiye abaturage akamaro kuko ngo kuva i Mbazi bakajya gushyingura i Ngoma habaga ari kure cyane kandi bihenze kurusha 2 500 baca buri muryango binyujijwe mu midugudu irindwi igize ako kagali. Yongeyeho ko iyo babonye umuntu atayabona bamwihorera, gusa ngo bafite ibyo bagenderaho mu kwemeza abantu batazayishyura.
Twabibutsa ko kandi uretse gahunda za mituweli, no mu zindi gahunda zigenewe abaturage bicara hamwe bagategurira hamwe ibyo bazageraho, uruhare rw’ ubuyobozi rukaba urwo gukangurira abaturage kwitabira gahunda zose zabagirira umumaro.